00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yikomye ‘abasigaye bifuza ko apfa’ barimo abo mu ishyaka rye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye yikomye bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu ngo basigaye bifuza ko apfa kuko ababuza ibijyanye n’amacakubiri, ruswa ndetse n’andi manyanga asubiza inyuma igihugu.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho mu masengesho ngarukakwezi ategurwa n’ishyaka Cndd-Fdd.

Yavuze ko kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya ubu buri mu nzira yo kwigobotora ibibazo bitandukanye yagereranyije na gereza, gusa agaragaza ko hari bamwe mu bayobozi batishimira iyi ntambwe ahubwo bakayibona nk’igamije kubabangamira.

Ati “Abarundi rero muri iki gihe turimo turava muri ya gereza twahozemo burya hari abo bibabaza. Iyo uvuze ngo tuve mu macakubiri haba hari uyakuramo inyungu ku buryo aba yarabaye umucakara w’amacakubiri, akabona ko umugiriye nabi.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko hari amakuru afite agaragaza ko hari n’abasigaye bifuza ko yapfa.

Ati “Hari ibikorwa byinshi ubuyobozi bw’Igihugu burimo burakora, iyo uvuze ngo nimurwanye ruswa hari abantu barakara. Ni ukuri, njye ndakurikirana barakubwira bati hari abantu bafitiye umujinya Umukuru w’Igihugu basigaye basenga bavuga bati ntibyaruta agapfa akatuvamo, barahari.”

Yavuze ko aba bantu atari abarwanya ubutegetsi bwe nk’uko benshi bashobora kubitekereza ko ahubwo ari bamwe mu bo bakorana.

Muri Kanama 2021 Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yatangaje ko yashenguwe n’uko inzego z’ubutabera zamunzwe na ruswa bigera aho henshi usanga abenegihugu barira utaretse abanyamahanga bafite imishinga muri iki gihugu.

Yavuze ko amarira y’Abarundi n’abanyamahanga aterwa n’uko nta butabera buri mu gihugu ageze ku rwego rudakwiye kwihanganirwa. Mu buryo busa n’ubuteruye, yagaragaje ko no mu bacamanza yabwiye ibi harimo abamurakariye.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye yavuze ko hari abasigaye bifuza ko apfa kuko ababuza gukora ibibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .