U Burundi: Imiryango itari iya leta yabujijwe gukora mu mezi atatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2018 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Uhoraho w’inama nkuru y’umutekano mu Burundi, Gen.Maj. Silas Ntigurirwa, yatangaje ko ibikorwa by’imiryango yose itari iya leta, bihagaritswe amezi atatu guhera tariki ya 1 Ukwakira 2018.

Imiryango itari iya leta muri iki gihugu imaze iminsi ishyirwaho igitutu na leta by’umwihariko Abasenateri bayisaba gukorera ku mategeko amwe n’ay’ibigo bya leta mu Burundi cyane cyane irijyanye n’iringaniza ry’amoko mu gutanga akazi.

Visi Perezida wa Kabiri wa Sena y’u Burundi, aherutse kubwira iyo miryango ko igomba kujya itanga akazi ku bahutu bangana na 60%, no ku batutsi 40%.

Kuri uyu wa Kane mu nama nkuru y’umutekano yari iyobowe na Perezida Nkurunziza, yafashe icyemezo ko ibikorwa by’imiryango itari iya leta bihagarara amezi atatu, bikazasubukurwa yamaze kubahiriza amategeko cyane cyane iryo gutanga akazi hakurikijwe amoko.

Sena y’u Burundi iherutse gutangaza ko izohereza itsinda ry’abasenateri mu biro by’imiryango itegamiye kuri leta, risuzume ibijyanye n’abakozi, by’umwihariko uko yubahiriza ingingo y’amoko n’igitsina mu gutanga akazi.

Umunyamabanga Uhoraho w’inama nkuru y’umutekano mu Burundi, Gen.Maj. Silas Ntigurirwa, yavuze ko imiryango itari iya leta izongera gukora ari uko yubahirije itegeko ryo guha akazi abahutu 60% n'abatutsi 40%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza