00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwitarukije kuba indiri ya FLN iherutse kugaba igitero mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cy’u Burundi cyasohoye itangazo cyamagana amakuru y’uko inyeshyamba z’Umutwe wa FLN ziherutse gutera u Rwanda, zaturutse ku butaka bw’icyo gihugu akaba ari naho zihungira zimaze kuneshwa.

Ni itangazo ryasohotse nyuma y’ibimenyetso simusiga birimo intwaro n’ibikoresho nk’imyambaro by’Igisirikare cy’u Burundi byafatiwe mu Karere ka Rusizi aho igitero cyagabwe.

Itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye kuri uyu wa Mbere rivuga ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2021.

Rigira riti "Mu ijoro ryacyeye, ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 hagati ya saa 21h15’-21h35’ abarwanyi ba FLN baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi bambutse Umugezi wa Ruhwa binjira mu Rwanda nko muri metero 100 muri Bweyeye, mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Misave.’’

Rikomeza rivuga ko "Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’Ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi."

Nyuma yo kuraswaho, aba barwanyi bahise bambuka Umugezi wa Ruhwa bahungira mu Ishyamba rya Kibira mu Burundi aho bafite ibirindiro.

Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cy’u Burundi cyasohoye itangazo kinyomoza ayo makuru, icyakora ntacyo cyavuze ku myambaro y’ingabo zacyo inyeshyamba zasanganywe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col Biyereke Floribert, rigira riti “Igisirikare cy’u Burundi kirabeshyuza ayo makuru avuga ko ku butaka bw’u Burundi haba hari umutwe w’inkozi z’ibibi zifite umugambi mubi ku gihugu cy’u Rwanda. Urwego rw’umutekano mu Burundi kandi rurabeshyuza ko haba hari umutwe w’inkozi z’ibibi wavuye mu Burundi ujya mu Rwanda.”

Si ubwa mbere u Burundi buba icyanzu cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko guhera mu 2018, inyeshyamba za FLN ariho zagiye zitera ziturutse mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi hagaragaraga ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu.

Hagaragara kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandazi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe abasirikari b’u Burundi.

Iki gikoresho bigaragara ko ari icy'Ingabo z'u Burundi
Amandazi n'inzoga biri mu byafatiwe aho abarwanyi ba FLN banyuze
Nyuma yo kuraswa aba barwayi bataye ibintu bari bitwaje bitandukanye birimo amandazi n’imiti
Iyi mbunda iri mu byo aba barwanyi basize inyuma ubwo basubiraga i Burundi
Aho imirwano yabereye haracyagaragara ibitoryi by'amasasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .