00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwashyizeho umunsi wo gukunda igihugu uhuzwa n’itariki Nkurunziza yapfiriyeho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yemeje ivugurura ry’itegeko ryagenaga Pierre Nkurunziza wahoze ari umukuru w’iki gihugu nk’Umuyobozi w’Ikirenga ku kuzirikana no gukunda igihugu, yemeza ko umunsi yapfiriyeho ugirwa uw’ikiruhuko ukitwa uwo gukunda igihugu.

Nkurunziza yagiye ku butegetsi mu 2005 afatanyije n’itsinda ry’abasirikare bakuru bafatanyije urugamba ubwo bari bakiri mu ishyamba.

Yitabye Imana muri Kamena umwaka ushize nyuma y’aho agenwe nk’Umuyobozi w’Ikirenga wo gukunda igihugu, izina ry’icyubahiro ryagombaga guherekezwa n’utundi dushimwe nk’umuntu witangiye igihugu cye.

Muri Mutarama 2020, ubwo umushinga w’itegeko wagenaga izamurwa rya Nkurunziza kuri uru rwego waganirwagaho [icyo gihe yari akiri ku butegetsi], bamwe mu badepite barawurwanyije uyu mushinga bavuga ko udakwiye.

Uwitwa Fabien Banciryanino yavuze ko Nkurunziza mu myaka igera kuri 15 yamaze ategeka u Burundi, nta kigaragara yakoze akwiye gushimirwa ahubwo ko ibintu byarushijeho kuzamba, ubukene mu baturage bukiyongera n’ibindi.

Nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye Evariste wasimbuye Nkurunziza afatiye ubutegetsi, Depite Banciryanino yahise afungwa kugeza n’ubu aracyari muri gereza.

Kuri iyi nshuro na bwo Abadepite bamaze umwanya mu mpaka bamwe muri bo bamagana iri tegeko mu gihe uwo ryashyiriweho atakiriho, abandi bemeza ko rikwiye kuvugururwa ariko bitabujije ko Nkurunziza akomeza izina ry’icyuhahiro yahawe agihumeka.

Bamwe bagaragaje ibyifuzo birimo ibyo gushyiraho Umuryango witirirwa Nkurunziza (Foundation Nkurunziza) ariko na byo biza kwamaganwa.

Abandi bavuga ko bakurikije ibikorwa byiza Nkurunziza yakoreye igihugu hakwiye kubaho ibikorwaremezo bimwitirirwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha agaciro.

Icyakora Umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (CNL), Agathon Rwasa, we si ko abibona; yavuze ko izina ry’icyubahiro ry’ ‘Umuyobozi w’Ikirenga’ ridakwiye hakurikijwe ko Nkurunziza atakiriho, ashimangira ko iri tegeko ririmo ibyuho byinshi.

Nyuma y’impaka zamaze amasaha atatu, ku badepite 113 abagera kuri 87 batoye iri tegeko naho 26 bararyamagana.

Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko byari ngombwa ko hagira ibihindurwa muri iri tegeko mu gihe uwo ryagiriyeho atakiriho.

Byemejwe ko Umunsi wo Gukunda Igihugu uzajya wizihizwa ku ya 8 Kamena, itariki y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza kandi ko uwo munsi ugomba kuba uw’ikiruhuko.

Ibi byemejwe biteganyijwe ko bizagezwa imbere y’Abasenateri mbere yo gushyirwaho umukono n’Umukuru w’Igihugu, aho byitezwe ko bizahabwa umugisha dore ko ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD ari na ryo rya Nkurunziza rifite ubwiganze.

Umunsi wo Gukunda Igihugu wahujwe n'itariki Nkurunziza wahoze ari Prezida w'u Burundi yapfiriyeho, ugirwa uw'ikiruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .