Kwamamaza

U Burundi bwitiriye ibibazo byabwo u Rwanda n’u Bufaransa

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 15:05' na Philbert Hagengimana


U Burundi bwasohoye itangazo ryamagana icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kohereza Abapolisi 228 muri icyo gihugu, bugashinja u Rwanda n’u Bufaransa kuba inyuma y’ibibazo icyo gihugu gihanganye na byo.

Mu mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kanama 2016, u Burundi bwasohoye itangazo rivuga ku cyemezo cy’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (ONU) gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi (UNSC), cyo kohereza abapolisi 228 bo gufasha mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Muri iryo tangazo rigizwe n’ingingo 18, u Burundi bwatangaje ko butazigera bwakira abo bapolisi, kuko icyo cyemezo cyafashwe mu buryo buhutiyeho kandi icyo gihugu kitigeze kibanza kwemera ubwo bufasha.

U Burundi buvuga ko kuba butarabanje kugishwa inama mbere yo gufata icyo cyemezo, amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye atubahirijwe, cyane ko ingabo z’icyo gihugu zihagije mu gucunga umutekano wacyo.

Muri iryo tangazo u Burundi bugira buti “Kohereza abo bashinzwe umutekano b’abanyamahanga nta kindi bigamije uretse gutegura ibirindiro by’abakora ibikorwa by’iterabwoba barimo guhashywa ubu.”

Muri iri tangazo bavugaga ko abo bakora ibikorwa by’iterabwoba mu Burundi, ari abarundi baba mu Rwanda, aho bacurira imigambi bakanahakorera imyitozo.

Iri tangazo risohotse rishimangira ubutumwa bwatangiwe mu myigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016, ubwo hari hashize umunsi umwe ibihugu 11 muri 15 bigize Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano, byemeje ko abo bapolisi 228 boherezwa mu Burundi.

U Bufaransa ngo burashaka gutanga Abarundi ho ibitambo ngo bwiyunge n’u Rwanda

Mu gihe ibintu bidogera, ndetse abasaga 500 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima kuva hatangira imvururu za politiki muri Mata 2015, Leta y’u Burundi yaboneyeho gutangaza ko ibona ubu ihanganye cyane n’u Rwanda ndetse n’u Bufaransa.

Icyo gihugu gishinja u Rwanda kuba “indiri icurirwamo imigambi n’imitwe igaba ibitero by’iterabwoba muri icyo gihugu.”

U Burundi bushinja kandi u Bufaransa kuba ari bwo nyirabayaza w’icyemezo cyafashwe na Loni cyo kohereza abapolisi 228, kandi hashingiwe ku byabaye mu Rwanda mu 1994, ngo n’ingaruka zishobora kuzaba zimwe.

U Burundi bwavuze ko u Bufaransa butatangaho igitambo abaturage babwo ngo ngo bubashe [u Bufaransa] kwiyunga n’u Rwanda.

Icyo gihugu gikomeza kivuga ko abo bapolisi ba Loni bakoherezwa mu Rwanda ngo kuko ari ho hari ibirindiro by’abitwaje intwaro bakirwanya.

Abarundi u Rwanda rucumbikiye ni bo bagaba ibitero mu gihugu cyabo?

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Alain-Aimé Nyamitwe, yagiranye na Radiyo Isango Star mu Ukwakira 2015, yavuze ko bafite amakuru ko hari urubyiruko rukurwa mu nkambi ya Mahama (iri mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda) rukajya gutozwa igisirikare, kandi ko rushaka guhirika ubutegetsi ruyobowe n’abagerageje kubIkora kuwa 13 Gicurasi muri uwo mwaka.

Kuwa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2015, Minisitiri Nyamitwe, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, yongera gutunga u Rwanda urutoki, arushinja guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’abarundi rucumbikiye, anongeraho ko bitakiri ibanga kuko binagaragara muri raporo z’imiryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Dukomeje guhamagarira Leta ya Kigali guhagarika ibi bikorwa kuko nta kindi byatanga uretse kuzambya umubano w’ibihugu byombi.Ndetse n’imbaraga zashyizwemo na CEPGL ntacyo zatanze.”

Ibyo byakurikiwe na Raporo yagaragarijwe mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi muri Gashyantare uyu mwaka, ishinja u Rwanda guha imyitozo ya gisirikare inyeshyamba z’Abarundi no kuzitera inkunga ngo zibashe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Ibibazo by’u Burundi ni Abarundi ubwabo…

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo i Kigali hasozwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum), Perezida Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru, yanenze iyo raporo yamurikiwe akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Loni, avuga ko abazikora bakwiriye gushaka ibisubizo by’ibibazo ibihugu bifite aho kubikabiriza.

Yagize ati “Abo bantu bandika izo raporo bakwiriye gukangurirwa kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ibihugu bihura nabyo aho kubikabiriza no guteza ibibazo bitakabaye bihari.”

Perezida Kagame yanavuze ko inkomoko y’ibibazo by’Abarundi bakwiriye kuyishakira mu gihugu cyabo aho kuyishakira hanze.

Ati “Icy’ingenzi ku Burundi n’Abarundi ni ugufata ibibazo bafite nk’ibyabo, aho gushakira inkomoko yabyo hanze y’igihugu cyabo, cyangwa ko nta kibazo na kimwe bafite mu gihugu cyabo, kandi ndakeka byafasha gukemura ikibazo no gutesha agaciro ibihuha byirirwa bikwirakwizwa.”

Perezida Kagame avuga ko ari byiza ko Abarundi bakemura ibibazo uko biteye aho gukomeza kugendera ku bihuha.

Anavuga ko mu gihe u Rwanda rufite ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zahunze izo mvururu, abantu bakabaye batekereza kuri izo mpunzi bakazifasha kuruta guhimba ko hari inyeshyamba zitozwa ngo zizahirike Perezida Nkurunziza.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi ziyingayinga 80.000, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, rivuga ko abasaga 270.000 bahunze u Burundi guhera muri Mata 2015.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved