Kwamamaza

U Burundi bushobora gukuraho umubare wa manda z’umukuru w’igihugu

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 11:11' na Uwishyaka Jean Louis


Nyuma y’aho Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu ubusanzwe itemewe n’Itegeko Nshinga bikaza guteza umwuka mubi wakurikiwe n’imvururu zimaze kugwamo amagana y’Abarundi, kuri ubu birashoboka ko umubare ntarengwa wa manda umukuru w’igihugu yemerewe kwiyamamaza wakurwaho.

Ubusanzwe Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemerera umukuru w’igihugu manda ebyiri gusa. Ibi ni bimwe mu byanashingirwagaho na bamwe mu benegihugu bavugaga ko Perezida Nkurunziza atari yemerewe kwiyamamaza mu matora yabaye muri Nyakanga umwaka ushize, bitewe n’uko yari amaze ku butegetsi manda ebyiri yemererwa n’amategeko.

Perezida Nkurunziza yaje gutsinda aya matora nyuma y’aho Urukiko rw’ikirenga mu gihugu rutangaje ko manda ye ya mbere atayiyoboye binyuze mu matora, ruvuga ko ari amasezerano yasinywe n’abagize inteko Ishinga Amategeko i Arusha muri 2005 mu rwego rwo kurangiza intambara yari yibasiye abasivili.

BBC ivuga ko ku wa Kabiri w’iki cyumweru akanama kashyizweho ngo kigire hamwe icyerekezo cya politiki mu gihe kizaza muri iki gihugu kasohoye raporo igaragaza ibyo kamaze kugeraho, birimo iby’uko abaturage batari bake bifuje ko manda ebyiri z’umukuru w’igihugu zakurwaho.

Umuyobozi w’aka kanama,Musenyeri Justin Nzoyisaba yagize ati “Abantu benshi twaganiriye bashaka ko Perezida yakomeza kuyobora manda zirenze ebyiri. Nyuma y’imyaka itanu, umukuru w’igihugu uvuyeho yakongera agahatana kimwe n’abandi bakandida inshuro zose yifuza.”

Nzoyisaba yakomeje avuga ko mu gihe umukandida atowe yazayobora, ariko kandi ngo mu gihe yaba adatowe yavaho.

Ibi bivuze ko biramutse byemejwe, Perezida Nkurunziza yazakomeza kuyobora igihugu no mu gihe kizaza mu gihe yaba abyifuje ndetse yanabitorewe n’abaturage.

Uretse ibya manda z’umukuru w’igihugu, aka kanama kandi katangaje ko abaturage basabye ko itegeko ry’uko umuntu wese uvuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu ahita agirwa umusenateri ryahindurwa na we akajya abanza kwiyamamaza kimwe n’abandi, kuko ngo kuba yarabaye Perezida bitamwemerera kuba umusenateri ubuzima bwe bwose.

Nyuma y’amezi atandatu aka kanama gakora ubu bushakashatsi, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016 kerekanye ko abaturage benshi bagaragaje ko Itegeko Nshinga ry’u Burundi ari ryo ryahabwa agaciro kurusha amasezerano ya Arusha.

Nubwo aba baturage basaba ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo ari ryo ryahabwa agaciro, ngo ntibagomba kwibagirwa ko rijya gushyirwaho byashingiye ku byari byemeranyijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha yashyizweho umukono mu 2000.

Biteganyijwe ko raporo y’aka kanama izashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ibanze iyemeze ari na ko umwanzuro wa nyuma kuri yo uzatangwa na Perezida Nkurunziza ubwe.

Aka kanama kagizwe n’abantu 15 barimo abayobozi batatu b’amadini, abanyapolitiki batatu ndetse n’abantu babiri bahagarariye Sosiyete Sivile mu gihugu.

Ibibazo by’imvururu byakurikiye ukwiyamamaza muri manda ya gatatu kwa Perezida Pierre Nkurunziza, bimaze guhitana abarenga 500 na ho abarenga ibihumbi 250 bakaba barahungiye mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.

Uretse abishwe n’abahunze, abantu batari bake biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyamakuru barafashwe barafungwa bashinjwa kwigomeka kuri Leta.

Perezida Pierre Nkurunziza niwe uzemeza umushinga w’itegeko rikuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe kwiyamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved