U Bufaransa bwasobanuye iby’inkunga bwasubukuye ku Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, yatangaje ko nubwo yasubukuue umubano n’u Burundi, nta faranga ryabwo na rimwe rizanyura kuri konti za leta.

Ni amasezerano yagezweho mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahagaritse inkunga zayo ku Burundi nyuma y’umutekano muke watangiye mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yari amaze kwiyamamariza manda ya gatatu yafashwe na bamwe nk’itemewe.

Nk’uko TV5 Monde yabitangaje, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yavuze ko hari ingingo zarebweho ubwo umubano n’u Burundi wari ugiye gusubukurwa. Yatangaje ko bitakwitwa ko ari inkunga yasubukuwe kuri Guverinoma y’u Burundi ahubwo ari ku baturage.

Iti "Nta n’icyijana kimwe kinyura kuri guverinoma y’u Burundi!" Ahubwo ngo inkunga nk’igenewe uburezi inyura ku miryango itari iya leta nka UNICEF.

Iyi minisiteri yakomeje ivuga ko ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare nabyo bitari ku rwego rukomeye, kuko birebana gusa n’ingabo z’u Burundi zoherezwa mu butuma bw’amahoro, mu biyanye n’ubutumwa mpuzamahanga.

Ibijyanye n’izi nkunga byatangiye kuvugwa ku wa 30 Ukwakira 2018, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, yahuraga n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Bufaransa ndetse n’abo mu Biro by’umukuru w’icyo gihugu.

Gusa nta tangazo iryo ari ryo ryose ryigeze rigaruka kuri iyo nkunga, ryaba iryo ku ruhande rw’u Burundi cyangwa u Bufaransa.

Amakuru yagiye hanze ku wa 12 Nyakanga 2019, mu ijambo ya ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, Laurent Delahousse, yavuze ku munsi w’igihugu w’u Bufaransa, ndetse avuga ko yamaze gusinya inkunga ya miliyoni 25 z’amadolari n’indi ya miliyoni eshanu z’amayero.

Biteganywa ko inkunga izatangwa mu rwego rw’uburezi ingana na miliyoni 50 z’amadolari, ahwanye na miliyari 100 z’amafaranga y’u Burundi.

Minisitiri Nibigira aheruka guhura n'abayobozi batandukanye mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza