00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Ethiopia

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Kanama 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bwahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare bwari bumaze imyaka ibiri businye na Ethiopia.

Ni amasezerano yahagaritswe kubera ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu ntara ya Tigray iherereye mu Majyaruguru ya Ethiopia, aho ingabo za Leta zimaze hafi umwaka zihanganye n’inyeshyamba zo muri ako gace zishaka ko kigenga.

Ayo masezerano RFI yatangaje ko yasinywe mu 2019 ubwo Perezida Emmanuel Macron yasuraga icyo gihugu.

Muri ayo masezerano, u Bufaransa bwagombaga kujya buhugura igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu mazi.

U Burafansa bwatangaje ko ayo masezerano abaye ahagaritswe kugeza igihe kitazwi.

Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe mushya, Abiy Ahmed imaze iminsi irebana ay’ingwe n’ibihugu by’i Burayi nyuma ya raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko igisirikare cya Leta cyahonyoye uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Tigray, mu ntambara imaze guhitana benshi, abandi bakaba baravuye mu byabo.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed (ibumoso) asuhuza Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .