Tall ni umwe mu ndwanyi zikomeye zo muri Sénégal wayoboye ingabo zarwanyije Abafaransa guhera mu 1857 zikageza mu 1859, akaza kuburirwa irengero mu buryo bw’amayobera inkota ye ikibwa n’Abafaransa.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe yashyikirije Perezida wa Sénégal, Macky Sall iyo nkota, bijyanye na gahunda icyo gihugu cyiyemeje yo kugarura ibimenyetso by’umurage gakondo byavanywe muri Afurika mu gihe cy’Ubukoloni.
Ni umuhango wakurikiwe n’abo mu muryango ukomoka kuri Omar Saidou.
Minisitiri w’Intebe Philippe yavuze ko iyo ari intangiriro y’urugendo rwo kugarura ibirango by’umurage gakondo w’Abanyafurika biherereye mu nzu ndangamurage zo mu Bufaransa, ahabarizwa ibyo birango bisaga 90 000.
Umwa ushize nibwo itsinda ry’inzobere ryashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ryasabye ko ibyo birango byasubizwa muri Afurika.
Inkota yagaruwe ikozwe mu muringa, ubutare n’igiti. Iracyari mu rwubati rwayo rukozwe mu ruhu.
BBC yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa izatora yemeza niba ibindi birango ndangamurage bisubizwa muri Afurika cyangwa niba hazagenda iyo nkota gusa.
El Hadj Omar Saidou Tall yari umunyapolitiki, umumenyi mu idini ya Islam akaba n’umuyobozi w’umutwe Tidjane warwanyije abakoloni.
Yarwanyije Abafaransa, baza kwemera imishyikirano mu 1860. Mu 1864 yaje kuburirwa irengero mu misozi ya Bindiagara muri Mali.
Umuhungu we Ahmadou yaje kumusimbura ku buyobozi, na we atsindwa n’Ingabo z’u Bufaransa mu gace ka Bindiagara muri Mata 1893 ari naho inkota ya se yibiwe n’Abafaransa.

TANGA IGITEKEREZO