U Budage nabwo bwahagaritse inkunga yari igenewe Uganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Mu 2018 nibwo Umuryango w’Abibumbye watahuye ko hari miliyoni z’amadorali y’imfashanyo zagiye zibwa muri Uganda.

Kuri ubu igihugu cy’u Budage cyabaye gihagaritse inkunga cyahaga leta ya Uganda kugira ngo yihutishe iperereza ku irigiswa ry’ayo mafaranga.

Deutsche Welle yatangaje ko Guverinoma y’u Budage mu mpera z’icyumweru gishize yahagaritse inkunga ingana na miliyoni 106 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga angana na miliyari 400 z’amashilingi ya Uganda yari kuzafasha mu gukemura ibibazo by’impunzi.

Iki cyemezo kije gikurikira icyafashwe n’u Bwongereza mu 2018, cyo guhagarika inkunga bwahaga Kampala nyuma y’iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ibimenyetso bya ruswa ya miliyoni nyinshi z’amadorali muri gahunda zo gufasha impunzi.

Iperereza rihuriweho ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye, Ikigo gishinzwe kurwanya magendu cy’Abanyaburayi na Guverinoma ya Uganda ryagaragaje ko hari umubare w’impunzi wiyongereye cyane kandi ibigomba kuzitunga byaribwe.

Guverinoma ya Uganda iteganya gukurikirana abakekwaho kwiba ibigenewe impunzi.

Uganda icumbikiye impunzi ziganjemo izituruka muri Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza