00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwemeye uruhare bwagize mu bwicanyi bwakorewe muri Namibia

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Budage yemeye ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Nama na Herero bwo muri Namibia ndetse bwemera gushyiraho ikigega cya miliyari 1,3$ azabasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibikorwa by’u Budage mu kubaka ibikorwaremezo, gushyiraho serivise z’ubuvuzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Kuva mu 1884 kugera mu 1915, u Budage bwari bukolonije icyaje kwitwa Namibia, cyari gituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba-Nama ndetse na Herero.

Aba baturage ntibakunze Abadage maze batangira ibikorwa byo guhangana n’ingabo zabo, biza kuba ngombwa ko Leta yariho icyo gihe mu Budage yohereza General Lothar von Trotha mu guhangana n’abo baturage bari bamaze iminsi bigaragambya.

Uyu mugabo yazanye amatwara adasanzwe, aho yongereye umurego ibikorwa by’ubucakara byakorerwaga abaturage, ndetse akajya abafata akabajyana mu butayu bwa Namibia, bamwe bagapfirayo abandi bagakorerwaho ubushakashatsi n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Ibi bikorwa byose byishe abantu bari hagati ya 65 000 na 80 000 bo mu bwoko bwa Herero n’abandi bari hagati ya 10 000 na 20 000 bo mu bwoko bwa Nama.

Muri 2004, u Budage bwavuze ko buzirikana uruhare bwarwo muri ubwo bwicanyi, ariko ntibwasaba imbabazi mu buryo bwemewe. Muri 2015, iki gihugu cyatangiye ibiganiro na Leta ya Namibia mu rwego rwo kurebera hamwe iby’iki kibazo, none Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Heiko Maas, yemera ko ibyakozwe icyo gihe ari Jenoside.

Uyu muyobozi ategerejwe muri Namibia mu kwezi gutaha ari naho azatangariza uwo mwanzuro, ubundi inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi zikawemeza mbere y’uko Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, ajya gusaba imbabazi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage.

Abaturage bo mu bwoko bwa Nama na Herero bishwe kuva 1904 kugera ku 1908

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .