00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bugiye gusubiza Nigeria ibibumbano byibwe mu gihe cy’ubukoloni

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Budage yatangaje ko igiye gusubiza muri Nigeria ibibumbano bikoze muri feza (bronze) byibwe n’ingabo z’u Bwongereza ubwo zajyaga gukoroniza ubwami bwa Benin, ubu ni muri Nigeria.

Mu 1897, Ingabo z’u Bwongereza zari zije gukoroniza Ubwami bwa Benin, buzwi nka Edo, zanyaze ibibumbano by’agaciro gakomeye kandi bikoze muri feza, bizwi nka ‘Benin Bronze’.

Izi ngabo kandi zanasenye iterambere ryari ryaragezweho n’ubwo, dore ko umujyi wabwo wa Edo, ari umwe mu mijyi yari ifite iterambere rikomeye ku Isi, kuko wari ufite uburyo bwo kumurika ku mihanda mu masaha y’ijoro, mu rwego rwo kwirinda ubujura n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ubwo Ingabo z’u Bwongereza zahageraga, Ingabo z’ubwami bwa Benin zarabarwanyije ndetse zicamo benshi ariko Abongereza bagarukana intwaro karundura mu 1897, bica benshi mu baturage n’ingabo z’ubwo bwami, ndetse baniba ibihumbi by’ibibumbano bya ‘Benin Bronze’ babijyana mu Burayi.

Bigeze iyo mu Burayi, Abongereza babishyize mu nzu ndangamurage zabo, ibindi babigurisha mu bihugu birimo u Budage, u Bufaransa na Ecosse, ibyo bihugu nabyo bibishyira mu nzu ndangamurage zabyo.

Kuva mu mwaka ushize, nyuma y’urupfu rwa George Floyd wahitanywe n’umupolisi w’Umunyamerika, abantu benshi ku migabane yose biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije guca irondaruhu, yamenyekanye cyane nka ‘Black Lives Matter’.

Iyi myigaragambyo yaje kwagurwa, irenga gusaba irondaruhu ricika igera no mu gusaba ibihugu bifite ibibumbano byakuwe muri Afurika kubitanga bikagarurwa kuri uyu Mugabane.

Ni muri urwo rwego rero Minisitiri w’Umuco mu Budage, Monika Gruetters, yemeje ko igihugu cye kigiye kugarura muri Afurika ibibumbano byahakuwe mu bihe by’ubukoloni.

Yagize ati “Turifuza kugira uruhare mu gushoboza abakomoka ku bakoze ibibumbano, ariko bikaza kwibwa mu gihe cy’ubukoloni, kongera kubibona”.

Byitezwe ko ibibumbano birenga 500 ari byo u Budage buzasubiza muri Nigeria, mu gihe u Bwongereza bwasigaranye ibibumbano birenga 900 nabwo bwatangaje ko buri gusuzumana n’abashinzwe umuco muri Nigeria, kugira hashakwe uburyo byasubizwa muri icyo gihugu.

Ibibumbano bya 'Benin Bronze' ni bimwe mu bizwi cyane ku Isi, bikaba byaribwe mu bwami bwa Benin bwahoze muri Nigeria y'uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .