00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter yahagaritse by’agateganyo konti ya Julius Malema

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Twitter yahagaritse konti y’Umuyobozi w’ishyaka riharanira ubwigenge mu bukungu ryo muri Afurika y’Epfo, Economic Freedom Fighters (EFF), Julius Malema, ikaba yahagaritswe mu gihe cy’amasaha 12 azira ko ibyo ashyiraho bihabanye n’amabwiriza y’uru rubuga.

Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo yamenyekanye kubera ibitekerezo bitandukanye akunda gutanga, biba byibasira Leta n’ibikorwa byayo.

Kuri ubu Malema hari ibikorwa atemerewe gukora kuri Twitter birimo kugira icyo ashyiraho, gusubiza ibyo abandi bashyizeho ndetse no kuba yabishima gusa yemerewe kuba yakohereza abamukurikira ubutumwa.

Konti ya Malema yafunzwe nyuma y’amagambo yashyizeho agaya icyemezo cyo kohereza ingabo mu Ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng guhangana n’abari kwigaragambya kubera ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida.

Malema yahamagariraga abayoboke be kuzahangana n’igisirikare.

Yagize ati “Nta basirikare dushaka mu mihanda yacu, bitabaye ibyo turaza gufatanya n’abandi. Abarwanyi bose mwitegure ntabwo tuzatuma batwica. Ibibazo bya politiki bikwiye gukemurwa na politiki, si igisirikare.”

Ibi byabaye nyuma y’aho Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko bagomba kohereza ingabo zikajya guhashya imyivumbagatanyo yatewe n’abashigikiye Zuma. Akaba kandi yari yiyamye abantu bakwirakwiza amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga.

Malema ni umugabo ukunze kugaragaza ibitekerezo bitandukanye, inshuro nyinshi yagiye ahanirwa kuvuga amagambo ahembera urwango ku bazungu bagize 4% by’abaturage b’icyo gihugu. Ibyo byaje gutuma mu mwaka wa 2012 yirukanwa mu ishyaka ANC riri ku butegetsi azira imyitwarire mibi.

Twitter yafunze by'agateganyo konti ya Julius Malema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .