00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter ishobora gukomorerwa muri Nigeria

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kanama 2021 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Itumanaho muri Nigeria, Lai Mohammed yatangaje ko Leta iri mu biganiro n’ubuyobozi bwa Twitter ku buryo hari icyizere ko urwo rubuga nkoranyambaga ruzakomorerwa vuba aha.

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Lai yavuze ko ibiganiro bigeze kure kandi bitanga icyizere.

Icyakora, yavuze ko bimwe mu byo basaba Twitter kubanza gukora kugira ngo ikomorerwe harimo kugira ishami muri Nigeria, kuhagira abakozi ndetse no kwemera kwishyura imisoro.

Guverinoma ya Nigeria yahagaritse Twitter ku butaka bw’icyo gihugu muri Kamena uyu mwaka, nyuma y’uko urwo rubuga rusibye ubutumwa bwari bwanditswe na Perezida Muhammadu Buhari, ruvuga ko burimo imvugo y’urwango.

Byarakaje bamwe mu baturage bari bamaze igihe bakoresha Twitter, bavuga ko ari igitero ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Nubwo Twitter yahagaritswe, BBC yatangaje ko benshi bakomeje kuyikoresha bakoresheje uburyo buzwi nka VPN.

Hari hashize amezi abiri Twitter ihagaritswe muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .