Turikiya yihanangirije Gen Khalifa Haftar muri Libya

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Leta ya Turikiya yavuze ko igiye kugaba ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo za General Khalifa Haftar natarekura byihuse abaturage bayo batandatu yafashe bugwate.

Ingabo za Haftar uhanganye na Leta ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye nazo zavuze ko zizagaba ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo za Turikiya kubwo gushyigikira Leta barwanya.

Turikiya ishyigikiye Leta ifite ibirindiro i Tripoli ari nayo yemewe na Loni.

Icyo gihugu cyoherereza Libya indege zitagira abapilote, imbunda n’imodoka z’intambara zo gufasha mu guhangana n’ingabo za Haftar zigenzura igice kinini mu burasirazuba bushyira Amajyepfo ya Libya.

Haftar wahoze ari mu gisirikare cya leta, yavuze ko agiye kujya agaba ibitero bikomeye ku bwato bwa Turikiya buza mu mazi ya Libya no mu bice birimo ubucuruzi bw’abanyaturikiya.

Yabujije kandi indege z’ubucuruzi kuva muri Libya zijya muri Turikiya.

Kuri iki Cyumweru Turikiya yavuze ko izihimura mu buryo bukomeye ku ngabo za Haftar natarekura abaturage bayo yashimuse.

Gen Haftar ashyigikiwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza, u Butaliyani n’ibindi.

Libya yabaye isibaniro ry’intambara nyuma yo gukurwa ku butegetsi no kwicwa kwa Muammar Gaddafi wayoboye iki gihugu imyaka 40 kugeza mu 2011.

Muri Mata uyu mwaka nibwo Haftar yubuye imirwano, atangaza ko ashaka guhirika Leta yemewe n’amategeko i Tripoli yananiwe kongera kunga igihugu.

Gen Haftar ashyigikiwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza, u Butaliyani n’ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza