00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turi igihugu cyigenga- Perezida Nyusi asubiza abamunenze kwakira ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze ko icyemezo cyo kuba u Rwanda rwakohereza ingabo muri iki gihugu byaturutse mu bushake bwa Guverinoma ye, yemeza ko Mozambique ari igihugu cyigenga.

Ibi yabitangaje ku wa 12 Nyakanga 2021, ubwo yasuraga ingabo zikorera mu Ntara ya Sofala.

Perezida Nyusi yavuze ko “Mozambique ari igihugu gifite ubwigenge kandi SADC ibyubaha.”

Yakomeje avuga ko Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC wemeye icyemezo cyo kuba Guverinoma ye yakoresha umubano ifitanye n’ibindi bihugu mu gushaka amaboko yo kuyifasha guhangana n’ikibazo cy’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Yavuze ko Mozambique “izakorana neza n’abavandimwe b’u Rwanda na SADC” kandi yemeza ko guhuza ibikorwa by’ingabo zizakorera muri Cabo Delgado ari inshingano za Guverinoma ya Mozambique.

Aya magambo ya Perezida Nyusi asa n’asubiza Minisitiri w’Umutekano muri Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari uherutse kunenga iki cyemezo avuga ko atumva uburyo Ingabo z’u Rwanda zigeze muri Mozambique mbere y’iza SADC.

Icyemezo cya Perezida Nyusi cyo kwaka ubufasha Ingabo z’u Rwanda cyari cyanenzwe kandi n’ Umuyobozi w’Ishyaka rya Renamo ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Ossufo Momade wavugaga ko kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ngo kuko iki gitekerezo atabanje kukinyuza mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Perezida agomba kubaha Itegeko Nshinga akageza iki kibazo ku Nteko Ishinga Amategeko, icyo twatekerezaga ni uko SADC izohereza ingabo zayo ku wa 15 ariko twatunguwe no kubona ko Ingabo z’u Rwanda ari zo zabanje kuhagera.”

Icyemezo cyo kohereza abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique cyafashwe nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye muri Mata 2021 ubwo Perezida Nyusi yagiriraga uruzinduko i Kigali.

Ku wa 9 Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye gahunda yo kohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000. Icyiciro cya kabiri cyahagurutse ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu.

Aba basirikare n’abapolisi bagiye mu butumwa bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wiyise Al Shabab, umaze imyaka irenga itatu ukora ibikorwa byo guhohotera abaturage ndetse abenshi ukanabica ubakase imitwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Filipe Nyusi yahaye ikaze izi Ngabo n’Abapolisi b’u Rwanda yemeza ko abitezeho gukorana neza n’urubyiruko rw’iki gihugu.

Yavuze ko Mozambique ari yo yasabye u Rwanda ubufasha. Ati “Ukuza kw’abasirikare b’u Rwanda kwateguwe n’abanyamuryango ba SADC. Twasabye ubufasha inshuti yacu y’u Rwanda, kandi batangiye kuhagera (abasirikare n’abapolisi). Twizeye ko Abanyarwanda bazakorana neza n’urubyiruko rwacu.”

Al Shabab yo muri Mozambique ifitanye umubano n’umutwe w’iterabwoba wa IS ukorera muri Iraq na Syria. Batangiye gukorana na IS mu 2019, kuva ubwo ufatwa nk’ishami ryayo ryo muri Afurika yo hagati, ryiswe Islamic State Central Africa Province (ISCAP).

Ubukana bwawo bwatangiye gushitura amahanga muri Werurwe uyu mwaka ubwo abasaga 12 bicwaga mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Palma. Mu bishwe harimo n’abanyamahanga bituma byinshi mu bikorwa by’amahanga muri ako gace bifunga imiryango harimo n’umushinga wa Total.

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kohereza Ingabo muri Mozambique nyuma y'uko Perezida Nyusi ahuye na Perezida Kagame muri Mata 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .