00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tunisia: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wavugwagaho kuburirwa irengero yabonetse

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Kanama 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Hicham Mechichi uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Tunisia yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe bivugwa ko yaba yaraburiwe irengero.

Mu kwezi gushize ni bwo Perezida wa Tunisia, Kais Saied yafashe icyemezo cyo kwirukana Minisitiri w’Intebe ndetse aba ahagaritse Inteko Ishinga Amategeko.

Ni umwanzuro wafashwe biturutse ku myigaragambyo iri muri iki gihugu, aho abaturage bavuga ko Guverinoma y’Igihugu cyabo yananiwe kurwanya COVID-19.

Kuva Hicham Mechichi yakwirukanwa ni ubwa mbere yongeye kugaragara mu ruhame. Byagiye bikundwa kuvugwa ko yaba yaraburiwe irengero cyangwa akaba afungiwe iwe mu rugo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Hicham Mechichi yongeye kugaragara mu ruhame mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yinjiraga mu Kigo gishinzwe kurwanya ruswa muri Tunisia kugira ngo agaragaze imitungo ye.

Mechichi yongeye kugaragara nyuma y'iminsi akuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .