Tunisia: Ukuriye umutwe w’abadepite yagizwe Perezida w’inzibacyuho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite Mohamed Ennaceur yagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Tunisia.

Ennaceur ararahira kuri uyu wa Kane asimbura Beji Caid Essebsi wapfuye azize uburwayi kuri uyu wa Kane afite imyaka 92.

Minisitiri w’Intebe muri icyo gihugu yashyizeho icyunamo cy’iminsi irindwi nkuko Reuters yabitangaje.

Nyuma y’urupfu rwa Essebsi impungenge zari zose ku muntu uraza kumusimbura kuko Itegeko Nshinga ryari ririmo urujijo ku musimbura wa Perezida.

Amatora ya Perezida muri Tunisia ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Itegeko Nshinga rya Tunisia rivuga ko mu gihe Perezida adahari, Minisitiri w’Intebe ari we ufata izo nshingano mu gihe kitarenze iminsi 60. Mu gihe bizatwara igihe kirekire, uwo mwanya ufatwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite mu gihe cy’iminsi 90.

Ibyo byose mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa bigomba kubanza kwemezwa n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga. Nyamara nyuma y’imyaka umunani habaye impinduramatwara y’abarabu yakuyeho Perezida Zine El Abidine Ben Ali, nta rukiko rurinda Itegeko Nshinga rwari rwakagiyeho muri Tunisia.

Perezida Essebsi ni we wabaye uwa mbere utorewe kuyobora icyo gihugu biciye mu mucyo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite Mohamed Ennaceur yagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Tunisia.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza