Tunisia: Minisitiri w’ingabo agiye kwiyamamariza kuba Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ingabo muri Tunisia Abdelkrim Zbidi yatanze kandidatire ye mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 15 Nzeri uyu mwaka.

Zbidi yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo ishinzwe amatora kuri uyu wa Gatatu aherekejwe na bamwe mu bamushyigikiye barimo n’abadepite.

Yabwiye itangazamakuru ko agomba kubanza kwegura ku mwanya ariho wa Minisitiri w’ingabo kugira ngo azabashe kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Zbidi w’imyaka 69 yagiye nk’umukandida wigenga ariko ashyigikiwe n’imitwe ya politiki itandukanye irimo Afaq Tounes, na Nidaa Tounes riyobowe na Hafedh Caïd Essebsi,umuhungu wa Perezida Béji Caïd Essebsi uherutse gupfa.

Ishyaka Nidaa Tounes kuri uyu wa Kabiri ryasohoye itangazo rivuga ko rishyigikiye Zbidi kubera ubunararibonye bwe n’uburyo yari umwizerwa wa Perezida Essebsi.

Komisiyo y’amatora imaze kwakira dosiye 32 z’abashaka guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu. Itariki ya nyuma yo kwakira kandidatire ni 9 Kanama.

Mu bandi batanze kandidatire kuri uyu wa Gatatu harimo Moncef Marzouki wigeze kuba Perezida wa Tunisia.

Zbidi yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo ishinzwe amatora kuri uyu wa Gatatu aherekejwe na bamwe mu bamushyigikiye barimo n’abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza