Tunisia: Amatora ya Perezida yigijwe imbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2019 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Perezida w’inzibacyuho wa Tunisia, Mohamed Ennaceur yasinye iteka ryigiza imbere amatora ya Perezida yari ateganyijwe kuba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Ennaceur yagizwe Perezida w’inzibacyuho tariki 25 Nyakanga nyuma y’urupfu rwa Perezida Beji Caid Essebsi.

Perezida wa Komisiyo y’amatora, Nabil Baffoun yatangaje ko amatora ya Perezida azaba tariki 15 Nzeri mu gihe gutanga kandidatire bizatangira tariki 2 Kanama kugeza tariki 9.

Amatora ku banya-Tunisia baba mu mahanga azaba tariki 13 kugeza kuri 15 Nzeri, mu gihe ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa kuwa 17 Nzeri 2019 nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua byabitangaje.

Mu gihe habuze ugira ubwiganze bw’amajwi y’abatoye bose, icyiciro cya kabiri cy’amatora kizakorwa mu byumweru bibiri amajwi y’icyiciro cya mbere atangajwe.

Perezida Ennaceur wagizwe Perezida w’inzibacyuho yemerewe kuyobora mu gihe kitarenze iminsi 90 nkuko Itegeko Nshinga ribiteganya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza