Tchad: Abantu batanu baguye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsei bwa gisirikare

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Mata 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Abantu batanu baburiye ubuzima mu myigaragambyo yabaye muri Tchad kuri uyu wa Kabiri Tariki 27 Mata 2021, yari igamije kwamagana ubutegetsi bwa gisirikare buri ho kuva Perezida w’icyo gihugu Idriss Déby Itno yakwicwa n’ibikomere by’amasasu yarashwe n’inyeshyamba.

AFP yatangaje ko amakuru yahawe n’ubushinjacyaha bwa Tchad avuga ko “hari abantu bane bapfiriye mu Murwa Mukuru N’Djamena barimo n’umwe wishwe n’abigaragambya”.

Uwa kane yiciwe mu Majyepfo y’Umujyi wa Moundou nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze.

Kuva amatora yaba muri Tchad ku wa 11 Mata 2021, haranzwe n’umutekano muke watangijwe n’umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wa FACT, wateye ubutegetsi bwa Perezida wariho Déby Itno ugamije kumuhirika.

Ku wa 18 Mata Itno yarasiwe ku rugamba yari yasanzeho abasirikare be mu Majyaruguru y’igihugu bahanganye n’uwo mutwe, maze nyuma y’iminsi ibiri hatangazwa ko yitabye Imana.

Igisirikare cyahise gifata ubutegetsi gishyiraho umuhungu we Mahamat Idriss Déby ngo ayobore inzibacyuho y’amezi 18, habone kuba amatora.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye kubyamagana bavuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse ko badashaka kuyoborwa n’abasirikare.

Ku wa 25 Mata 2021, imiryango itegamiye kuri Leta yahamagariye rubanda guhaguruka bakamagana ubwo butegetsi.

Hashize iminsi havugwa ibibazo by'umutekano muke muri Tchad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .