Tanzaniya yafunze radiyo ebyiri zigenga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Kanama 2016 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Leta ya Tanzania yafunze by’agateganyo radiyo ebyiri zigenga zikekwaho kubiba urwango mu baturage ndetse no gusebya Umukuru w’Igihugu, John Pombe Magufuli.

Izi radiyo ni Radio 5 ikorera mu Mujyi wa Arusha na Magic FM ikorera i Dar es salaam, ziri mu zikunzwe cyane muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Itumanaho, umuco,ubugeni na Siporo, Nape Nnauye, yategetse Urwego rw’Igihugu rugenzura itangazamakuru (Tanzania Communications Regulatory Authority, TCRA) kuzikoraho iperereza ndetse no kuzifatira ibihano bikwiye.

Yavuze ko izi radiyo zatambukije ibiganiro byabangamiye umutekano, umutuzo w’abaturage n’imibereho yabo myiza.

Nta bisobanuro birambuye byatanzwe na leta, ikivugwa n’uko ngo ayo maradiyo yatangaga ubutumwa busebya Perezida John Magufuli.

Daily News dukesha iyi nkuru itangaza ko mu kwezi gushize, Leta ya Tanzania yafunze ikinyamakuru cyitwa Mseto cyarezwe ko cyanditse amakuru y’ibinyoma.

Muri Kamena uyu mwaka, Leta y’iki gihugu yambuye uburenganzira bwo gukora ibinyamakuru 473 byiyandikishije ariko bikaba byari bimaze imyaka itatu yikurikiranya bidakora.

Minisitiri w’Itumanaho, umuco,ubugeni na Siporo, Nape Nnauye yategetse ko radiyo ebyiri zihagarikwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza