Tanzania yongereye imbaraga mu gukumira Ebola

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko bimwe mu bihugu bihana imbibe na Tanzania bigaragayemo Ebola, Tanzania yashyize imbaraga mu bwirinzi bw’iki cyorezo igura imashini zifashinshwa mu gupima abantu.

Umuyobizi w’agashami ka serivisi z’ubwirinzi muri Minisiteri y’ubuzima muri Tanzania, Dr Leonard Subi, yavuze ko kugeza ubu igihugu gifite imashini 9 zizajya zigenzura uko umuntu ahagaze, zikazashyirwa ku bibuga by’indege birimo icya Songwe, Mwanza na Kilimanjalo ndetse no ku mipaka itandukanye.

Ati “Kuwa kane twashyize imashini zipima ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere International Airport, vuba aha turateganya no kuzishyira ku bindi bibuga by’indege.”

Dr Subi yakomeje abwira The Citizen ko Tanzania ubu ifite imashini zifasha gupima icyorezo cya Ebola zigera 115, harimo izo unyuramo zikagupima n’izindi ngendanwa.

Iki gikorwa cyo gupima abagenzi Tanzania yashyizemo imbaraga, Dr Subi yamaze impungenge abantu avuga ko bazabikora ntawe babangamiye.

Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, ishami rya Tanzania, Dr Grace Saguti, yahamagariye Tanzania gukora iyo bwabaga mu guhashya, gutahura, guperereza no gutanga igisubizo kuri Ebola.

Icyorezo cya Ebola cyadutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama umwaka ushize imaze guhitana abasaga 1600.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza