00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yemereye abangavu babyaye gusubukura amasomo muri porogaramu yihariye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 Kamena 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Tanzania yatangaje ko guhera mu mwaka utaha abangavu babyaye bazaba bemerewe gusubukura amasomo nyuma y’aho mu 2017 uwahoze ari Perezida, John Pombe Magufuli yari yabakomanyirije avuga ko badakwiye kongera gukandagira mu ishuri.

Magufuli yabivuze asa n’uwongera kubyutsa umwanzuro wari warafashwe mu 2002 ariko ugasa n’usinzirijwe.

Ibi byahise bigira ingaruka ku burezi kuko Banki y’Isi yahagaritse inguzanyo ya miliyoni 500 z’amadolari yari yageneye icyo gihugu mu rwego rw’uburezi kuko uwo mwanzuro wafatwaga nk’ubangamiye nkana uburenganzira bw’abana.

Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu ubu yamaze kwemera ko abo bangavu ko basubukura amasomo muri porogaramu isanzwe yigishwamo kwandika, gusoma no kubara nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’Uburezi yagiranye na Banki y’Isi bakemeranya kongera kubaha amahirwe.

Kuva mu 2004 kugeza mu 2008 honyine imibare ya Minisiteri y’Uburezi muri Tanzania yagaragaje ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagera ku bihumbi 28 600 bataye ishuri kubera gutwita aho nko mu 2007 havugwaga ko nibura umwe mu bakobwa batanu b’abanyeshuri muri icyo gihugu yataga ishuri kubera kwiyumvamo ibimenyetso nk’iby’umugore utwite.

Abangavu babyaye bemerewe gusubukura amashuri muri porogaramu yihariye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .