00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yatangije uruganda rutunganya zahabu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Kamena 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Tanzania yatashye uruganda rutunganya zahabu rwuzuye rutwaye miliyoni 5,2 z’amadolari, rufite inshingano zo gufasha icyo gihugu kutongera kohoreza mu mahanga zahabu idatunganyije.

Uru ruganda rwiswe Mwanza Precious Metals Refinery, BBC yatangaje ko rufite ubushobozi bwo gutunganya ibilo 480 bya zahabu ku munsi.

Rufatwa nka rumwe mu zitunganya zahabu nini ziri muri Afurika y’Iburasirazuba. Uretse kwinjiriza igihugu amafaranga, urwo ruganda runitezweho guha akazi abasaga 400.

Guverinoma ya Tanzania ifitemo imigabane ya 25 % mu gihe indi ari iy’abashoramari.

U Rwanda narwo rumaze imyaka ibiri rufite uruganda rutunganya zahabu rwa Aldango Ltd rufite ubushobozi bwo gutunganya ibilo 220 bya zahabu ku munsi.

Uruganda rwa Tanzania ruri mu zitunganya zahabu nyinshi ku munsi muri Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .