00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yatangije ibiganiro bigamije gukuraho igihano cy’urupfu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’indi miryango bahuriye hamwe ngo basuzume niba koko bikwiye ko iki gihugu cyakuraho igihano cy’urupfu.

Ni ibiganiro byabaye mu rwego rwo gutegura Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igihano cy’urupfu uba buri mwaka ku wa 10 Ukwakira.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bigifite igihano cy’urupfu mu gitabo cy’amategeko ahana yayo. Gusa nubwo bimeze gutya hagiye gushira imyaka irenga 30 kidashyirwa mu bikorwa nubwo hari abagikatirwa.

Sosiyete sivile muri Tanzania imaze igihe isaba ko iki gihano gikurwa mu mategeko ahana y’iki gihugu, nubwo Guverinoma yo idasiba kugaragaza ko ari umwanzuro ukwiye kwitonderwa kandi hakabanza kugenzurwa ibyifuzo by’abaturage.

Muri iyi nama Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Itegeko n’Inshinga n’andi mategeko, Anastaz Mpanju yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari abaturage bifuza ko iki gihano kivaho n’abandi bashaka ko gikomeza gushyirwa mu bikorwa.

Anastaz Mpanju yavuze ko igikenewe ari uko abaturage bigishwa ububi bw’ibyaha birimo n’ubwicanyi mbere y’uko basaba ko iki gihano kivaho. Yavuze ko ibiganiro bigamije kurebera hamwe niba iki gihano cyavaho bizakomeza.

Mu 2020 ubwo Tanzania yizihizaga ubwigenge, uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli yagombaga gufata icyemezo ku bantu 256 bari bakatiwe igihano cy’urupfu.

Perezida Magufuli yavuze ko abanyonze ari we waba ari umunyabyaha kubarusha kuko abaregwa bishe umuntu umwe cyangwa babiri mu gihe we yaba yishe abantu 256. Yasabye ko bahabwa igihano cya burundu aho kunyongwa.

Tanzania yatangije ibiganiro bigamije gukuraho igihano cy’urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .