Ibi Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Dr. Dorothy Gwajima, yabitangaje ku wa 1 Gashyantare ubwo yari Dodoma atanga ikiganiro ku cyorezo cya COVID-19.
Dorothy Gwajima yavuze ko Tanzania idateganya kwakira inkingo za COVID-19 kuko ngo Minisiteri y’Ubuzima ifite ibyo igenderaho iyo yakira inkingo.
Ati “Minisiteri ifite inzira yayo inyuramo ku bijyanye no kwakira umuti uwo ariwo wose kandi ibyo tubikora nyuma yo kugenzura ko uwo muti utubereye.”
Minisitiri Dorothy Gwajima atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, asabye inzego z’ubuzima kwitondera ibijyanye n’inkingo za COVID-19, kuko zishobora kuba hari indi nyungu izihishe inyuma.
Mu ijambo rye Minisitiri Dr Gwajima yumvikanye kandi abuza ibigo byigenga, ibya Leta n’imitwe ya politike gutangaza amakuru ajyanye n’ubuzima ngo kuko bitari mu nshingano zabo kandi bakabikora banyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
Ati “Dufite amabwiriza atugenga, iyo ibi bigo bitangaje amakuru nk’ariya, bizana igikuba mu bantu. Ibi bigo byose turashaka ko bihagarika gutanga amakuru cyangwa gufata imyanzuro mu bijyanye n’ubuzima.”
Nubwo atabaye nk’uwerura ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko aha Minisitiri Dr Gwajima yashaka kubwira Kiliziya Gatolika muri Tanzania iherutse kuburira abayoboke bayo ibasaba kwitwararika ngo kuko COVID-19 ishobora kuba yakajije umurego muri iki gihugu.
Minisitiri Dr Gwajima yasabye Abanya-Tanzania gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyane cyane ajyanye no gukaraba intoki no kugira isuku muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!