Kwamamaza

Tanzania: Abakozi b’ibitaro babujijwe gukoresha telefoni mu masaha y’akazi

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 11:06' na IGIHE


Umuyobozi w’Akarere ka Tarime muri Tanzania, Glorious Luoga, yakuyeho ikoreshwa rya telefoni ngendanwa ku bakozi b’ibitaro by’ako karere, mu masaha y’akazi.

Iki cyemezo yagifatiye mu nama y’umunsi wose yagiranye n’abakozi b’ibyo bitaro mu cyumweru gishize, kigamije kongera serivisi zihabwa amagana y’abarwayi babyivurizaho, by’umwihariko abaturuka mu miryango ikennye.

Luoga yabwiye abakozi ko gukoresha telefoni bibujijwe kugeza ubwo hazasohoka irindi tangazo, abasaba no kwirinda ruswa mu mikorere yabo, nkuko Daily News ibitangaza.

Yagize ati “Kwaka ruswa abarwayi ni igikorwa kibabaje. Ndashaka ko muhindura mugaha abarwayi serivisi zihuse.”

Yakomeje avuga ko hashyirwaho udusanduku tw’ibitekerezo tuzajya dushyirwamo uko abaturage babona serivisi bahabwa mu rwego rw’ubuzima.

Akarere ka Tarime ni kamwe muri turindwi tugize Intara ya Mara muri Tanzania. Mu majyaruguru y’Iburasirazuba bwako, gahana imbibi na Kenya.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved