00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umuryango w’uwagabye igitero hafi ya Ambasade y’u Bufaransa ntuvuga rumwe na Polisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Hamza Mohammed uherutse kuraswa nyuma yo kugaba igitero hafi na Ambasade y’u Bufaransa muri Tanzania akica abantu bane wahakanye amakuru yari yatangajwe na Polisi avuga ko uyu musore ari icyihebe.

Mu Ntangiriro z’iki Cyumweru, Polisi yo muri Tanzania yavuze ko amakuru aturuka mu iperereza ry’ibanze agaragaza ko Hamza Mohamed ari icyihebe, ndetse akaba yari amaze iminsi akurikirana amatwara y’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya Leta ya Isilamu, IS.

Nyuma y’aya makuru umuryango wa Hamza Mohamed wavuze ko utemeranya n’ibyo polisi yatangaje ngo kuko uyu musore yari umuntu usanzwe udafite imyitwarire n’imwe y’icyihebe.

Umuvuzigizi w’uyu muryango, Abdulrahman Hassan yavuze ko bategereje ko Polisi izabereka ibimenyetso simusiga koko bigaragaza ko nyakwigendera yari ikihebe ngo kuko batigeze bamubonamo iyo myitwarire.

Ati “Dutegereje ko polisi izashyira hanze ibyavuye mu iperereza kubera ko dushingiye k’uko twabanye nawe imyaka myinshi, nta na rimwe twigeze tumubonamo imyitwarire y’ibyihebe.”

Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kanama 2021 nibwo Mohammed yigabije umuhanda uri hafi na Ambasade y’u Bufaransa muri Dar es Salam atangira kumisha amasasu mu ruhame, yaje guhitana abantu bane barimo n’abapolisi batatu. Uyu musore nawe yaje kuraswa na polisi ndetse ihita itangiza iperereza ku cyaba cyamuteye gukora iki gikorwa.

Mohammed yarashwe ku wa 25 Kanama 2021, nyuma yo kugaba igitero akica abantu bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .