Tanzania: Umunyamakuru ukomeye afunzwe ashinjwa kugira inkomoko mu gihugu cy’abaturanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Mujyi wa Dar Es Salaam yemeje ko yataye muri yombi umunyamakuru witwa Eric Kabendera, ngo ahatwe ibibazo ku birebana n’ubwenegihugu bwe.

Ifungwa rye ntihahite hatangazwa aho aherereye ryateje umwuga mubi, bitewe n’uko mu 2017 hari undi munyamakuru wabuze, muri uku kwezi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, akavuga ko ashobora kuba yarapfuye.

Yafashwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatangaje inyandiko ye mu kinyamakuru The East African ku bwumvikane buke buri mu ishyaka riyoboye Tanzania, ndetse ko harimo umugambi wo kubuza Perezida John Magufuli kongera kwiyamamaza mu matora azaba mu 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa Polisi muri Dar Es Salaam, Lazaro Mambosasa yavuze ko uwo munyamakuru yarenze ku itegeko agatabwa muri yombi, bitandukanye n’abavugaga ko yashimuswe.

Ati “Twaramuhamagaje ngo tumubaze ariko ntiyabyubahiriza, dusigarana amahitamo amwe gusa yo kumufata. Polisi irimo gukorana n’Urwego rw’Abinjira n’abasohoka kugira ngo hamenyekane ubwenegihugu bwe.”

Nk’uko Reuters yabitangaje, ngo abantu bamwe bo muri Polisi y’icyo gihugu batangaje ko umuryango wa Kabendera ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi nubwo kitatangajwe, ukaba utaranyuze mu nzira zemewe zo guhabwa ubwenegihugu.

Kabendera yakuwe mu rugo iwe ku wa Mbere n’abantu batandatu bambaye gisivili, bavugaga ko ari abapolisi.

Nk’umunyamakuru wigenga asanzwe yandikira ibinyamakuru byinshi inkuru zicukumbuye, birimo ibyo mu karere no hanze yako birimo The Guardian.

Umunyamakuru Erick Kabendera afunzwe ashinjwa kuba akomoka muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza