Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ryavuze ko Ambasaderi Kijazi w’imyaka 65 yitabye Imana kuwa 17 Gashyantare aguye mu bitaro byitiriwe Benjamin Mpaka biri mu Mujyi wa Dodoma,aho yari amaze iminsi arwariye.
Leta ya Tanzania ntiyatangaje icyaba cyamwishe. Ambasaderi John William Herbert Kijazi asize umugore n’abana Batatu.
Apfuye mu gihe hari hashize amasaha make Visi Perezida wa Zanzibar ,Seif Sharif Hamad na we apfuye azize Coronavirus.
Amabasaderi John William Herbert Kijazi guhera mu mwaka wa 2007 kugeza 2016 yabaye ambasaderi mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Singapore, Sri Lanka, Bangladesh na Nepal.
Mbere gato yo kugirwa ambasaderi kuva mu 2002 kugeza 2006, yari Minisitiri ushinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!