00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umuntu witwaje intwaro yishe abantu bane barimo n’abapolisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kanama 2021 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Tanzania yarashe umuntu utaramenyakana wagabye igitero cy’amasasu mu Mujyi wa Dar es Salaam agahitana abantu bane barimo abapolisi batatu.

Iki gitero cyagabwe n’uyu muntu wari witwaje imbunda cyabereye ku muhanda wa Ali Hassan Mwinyi hafi na Ambasade y’Abafaransa, mu masaha ya saa Munani.

Uretse abapfuye, uyu muntu yakomerekeje n’abandi batandatu. Amashusho yashyizwe hanze agaragaza uyu muntu wari witwaje imbunda ebyiri yinjira mu muhanda agatangira kurasa ku bantu bari hafi aho.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Tanzania, Liberatus Sabas yavuze ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ntaho bihuriye n’iterabwoba nk’uko abantu bari batangiye kubihwihwisa.

Yasabye abaturage bo muri iki gihugu gutuza, mu gihe polisi igikora iperereza ngo imenye uyu mugabo wahise anicwa na polisi n’icyatumye acura umugambi nk’uyu.

Uyu mugabo yahise araswa na polisi nyuma yo kugaba igitero kikagwamo abantu bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .