00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umugabo uherutse kurasa abapolisi yari yaritoje imigenzo y’imitwe y’iterabwoba

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Inzego zishinzwe iperereza muri Tanzania, zatangaje ko umugabo uheruka kugaba igitero i Dar es Salaam kikagwamo abantu bane abandi batandatu bagakomereka, yari yaritoreje kuri internet ibikorwa by’iterabwoba.

Ku wa 25 Kanama nibwo uwo mugabo witwa Hamza Mohamed yarasiye abantu hafi ya Ambasade y’u Bufaransa muri icyo gihugu. Yishe abapolisi batatu n’umwe mu barinda umutekano ndetse abandi bantu batandatu barakomereka.

Umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha muri Tanzania, Camillus Wambura, yagize ati “iperereza ryerekanye ko Hamza yamaze igihe kinini mu buzima bwe yiga ku iterabwoba. Yize uburyo Al Shabaab na ISIS bikoresha mu iterabwoba yifashishije internet nk’uko n’abandi bajya mu bikorwa nk’ibyo babigenza.”

Akimara kugaba icyo gitero nawe yahise araswa arapfa.

Polisi ya Tanzania yavuze ko mu Ukwakira nabwo abarwanyi babarirwa muri 300 bafitanye isano n’imitwe y’intagondwa z’Abayisilamu bagabye igitero ahitwa Mtwara hegeranye n’umupaka wa Mozambique.

Abantu bane nibo baguye mu gitero cyagabwe n'umugabo byatahuwe ko yigiye iterabwoba kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .