00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umudepite washishikarije abaturage kwanga inkingo za Covid-19 yahagaritswe mu Nteko

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Depite Josephat Gwajima usanzwe ari na Pasiteri mu Itorero rye rya ‘Glory of Christ Tanzania Church’ yahagaritswe kwitabira Inteko rusange ebyiri z’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite zizaba muri Nzeri na Ugushyingo 2021.

Ni icyemezo cyafashwe nyuka y’uko uyu mugabo yumvikanye abwira abaturage kutiteza urukingo rwa Covid-19.

Komisiyo ishinzwe ubutabera, imyitwarire n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko niyo yahagaritse uyu Mudepite w’imyaka 51 nyuma yo gusanga ibyo yavuze bitesha agaciro inteko abarizwamo.

Gwajima yabwiye abayoboke be ko inkingo za Covid-19 hari byinshi bizihishe inyuma ndetse ko bamwe mu bayobozi bakuru ba Guverinoma ya Tanzania bahawe ruswa kugira ngo bazemerere kwinjira mu gihugu ndetse bazitere abaturage.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Mwakasaka Emmanuel, yavuze ko iby’uyu mugabo yabwiye abayoboke be bishobora guteza umutekano muke mu gihugu asaba ko yatangira gukurikiranwa n’inkiko ndetse n’ishyaka abarizwamo rya Chama cha Mapinduzi rikamuhagarika akava mu nteko.

Ati “Amagambo yavuze yonyine arahagije, kuko kuvuga ngo Igihugu cyahawe ruswa kugira ngo cyemere inkingo za Covid-19 bigaragaraza ko intego yari afite ari uguteza umutekano muke mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no kugumura rubanda muri rusange.”

Gwajima ubwo yari yitabye iyi komisiyo ku itariki 23 Kanama 2021 ntiyigeze agaragaza ko yicuza ibyo yavuze, ahubwo yakomeje kubihagararaho avuga ko ibyo yavuze mu rusengero yabwiraga abayoboke be, nta mpamvu yo kubiryozwa mu nteko kuko ntaho bihuriye.

Depite Josephat Gwajima siwe wahagaritswe gusa kuko yajyanye na mugenzi we witwa Jerry Silaa nawe wari witabye iyi Komisiyo ku itariki 24 Kanama 2021.

Depite Josephat Gwajima washishikarije abaturage kutiteza inkingo yabujijwe kwitabira inama z'inteko ishingamategeko yo muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .