00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umudepite wanenze inkingo za COVID-19 yasabwe kwitaba komisiyo ishinzwe imyitwarire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Depite Josephat Gwajima uherutse kumvikana ashishikariza abaturage kwanga inkingo za Covid-19, yasabwe kwitaba Komisiyo ishinzwe ubutabera, imyitwarire n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania kugira ngo yisobanure ku makosa aregwa arimo kubeshya no gusuzuguza inteko.

Mu itangazo Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yashyize hanze, ntiyigeze ivuga ko guhagamagazwa kwa depite Josephat Gwajima bifite aho bihuriye n’ibyo aherutse gutangaza agaragaza ko arwanya itangwa ry’inkingo za COVID-19.

Urugero, The Citizen yatangaje ko tariki 26 Nyakanga uyu mwaka, uyu mudepite usanzwe ari n’umuvuga butumwa yabwiye abayoboke b’itorero rye mu Mujyi wa Dar es Salaam ko inkingo ibihugu bikize biri guha Tanzania, hari ibindi bizihishe inyuma.

Yagize ati “Nagiye mu bihugu byinshi, nahuye n’abazungu kenshi ariko nta na rimwe bajya batanga ibintu by’ubuntu. Umuzungu nagira icyo aguha, umenye ko hari icyo agutegerejeho.”

Gwajima yakomeje yibaza aho inzobere za Tanzania mu buvuzi zagiye kugeza ubwo zemera ko inkingo za Covid-19 zinjizwa mu gihugu.

Ibi byatumye Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzania, Dr. Dorothy Gwajima asaba ko uyu mugabo yatabwa muri yombi ngo kuko ari kugumura abaturage.

Si Depite Josephat Gwajima wasabwe kwitaba iyi komite wenyine kuko na mugenzi we witwa Jerry Silaa yamenyeshejwe ko agomba kuyitaba bitarenze ku wa 24 Kanama 2021 saa Saba, mu gihe Gwajima we azitaba ku wa 23 Kanama 2021, saa Saba.

Depite Josephat Gwajima uherutse kumvikana ashishikariza abaturage kwanga inkingo za Covid-19 yasabwe kwitaba Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .