00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yahishuye uburyo abagize Guverinoma babanje kumwanga kuko ari umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Samia Suluhu yahishuye uburyo hari abantu benshi barimo n’abagize Guverinoma ya Tanzania babanje kurwanya ubuyobozi bwe kuko ari umugore.

Ibi Perezida Samia Suluhu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yavuze ko hari abantu benshi muri Tanzania batamubonagamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu ngo kuko ari umugore.

Ati “Hari bamwe batumva ko umugore yaba Umukuru w’Igihugu mwiza, turi hano kubibereka. Ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma yanjye babanje kundwanya nk’undi mugore uwo ari we wese, ariko nyuma gato baje kwemera ubuyobozi bwanjye.”

Perezida Samia Suluhu yavuze ko iyi myumvire yo gutekereza ko umugore ataba Perezida atari umwihariko wa Afurika gusa.

Ati “Ariko ibi si muri Afurika gusa, ndetse no muri Amerika Hillary Clinton yageze aho twatekerezaga ko ashobora kuba yaba Perezida ariko siko byagenze.”

Kugeza ubu Samia Suluhu afatwa nk’aho ari Perezida wenyine w’umugore uri muri Afurika kuko mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde we umwanya arimo usa n’umuhango kuko inshingano zose zikorwa na Minisitiri w’Intebe.

Samia Suluhu w’imyaka 61 yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli wari Perezida w’iki gihugu. Mbere yo gufata izi nshingano yari Visi Perezida.

Uyu mugore afite amateka maremare muri politike. Mu 2014 yabaye umwe mu bagize akanama gashinzwe gushyiraho itegeko nshinga rivuguruye.

Mu 2015 yabaye umugore wa mbere ubaye Visi Perezida, binyuze mu matora yanagize John Pombe Joseph Magufuli Perezida. Bongeye na none we na Magufuli gutorerwa manda ya kabiri mu 2020.

Yize amashuri anyuranye mu buhanga bukomeye dore ko akimara gusoza ayisumbuye mu 1977 yahise abona akazi yafatanyaga no kwiga amasomo anyuranye y’igihe gito.

Mu 1986 ni bwo yabonye impamyabushobozi mu birebana n’imiyoborere muri kaminuza ya Mzumbe, nyuma yaje gukomereza mu bijyanye n’ubukungu muri kaminuza ya Manchester.

Mu 2015 yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’ mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage.

Yakoze imirimo inyuranye, agisoza amashuri yisumbuye yari mu batunganyaga amadosiye muri Minisiteri y’imiturire n’iterambere maze nyuma yo kubona impamyabushobozi ya mbere yahinduye imirimo yerecyeza mu nshingano yahawe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imirire.

Ubuzima bwe bwa politike yabutangiye mu 2000, atangira yiyamamariza kujya mu nteko ikomeye ya Zanzibar ahita anatsinda akabifatanya no kuba Minisitiri w’aka gace, inshingano yahawe na Perezida Amani Karume, niwe mugore wenyine wari muri cabinet byanatumaga umunsi ku wundi abangamirwa agahabwa n’akato n’abigitsina gabo.

Perezida Jakaya Kikwete yamugize umunyamabanga wa leta ushinzwe ubumwe maze mu mwaka wa 2014 agirwa uwungirije mu kanama kavugurura itegeko nshinga rya Repubulika.

Umwanya yavuyeho mu 2015 aba Visi Perezida wa Dr John Pombe Magufuli wari watorewe kuyobora Tanzania. Kuva yaba Perezida wa Tanzania ashyize imbere ibijyanye n’ubuhahirane n’ibihugu byo mu Karere.

Perezida Samia Suluhu yahishuye ko hari abagize Guverinoma barwanyije ubuyobozi bwe kuko ari umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .