Tanzania: Perezida Samia Suluhu yirukanye umuyobozi w’ibyambu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yirukanye Deusdedit Kakoko, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibyambu, Tanzania Ports Authority (TPA) ashinjwa kunyereza umutungo wacyo.

Ibi bibaye nyuma y’aho TPA itunzwe agatoki ku ikoreshwa nabi ry’umutungo muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2019\2020, Perezida Suluhu yakiriye kuri iki cyumweru.

Perezida Suluhu yategetse Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta guhangana n’ibibazo bya ruswa ndetse n’ikoreshwa nabi ry’umutungo rikigaragara muri icyo kigo.

Yagize ati “Kuri raporo nohererejwe kuva ku wa 27 Werurwe 2021, nibura miliyari 3,6 Tsh zanyerejwe na TPA . Ubwo Minisitiri w’Intebe yakoraga iperereza, twirukanye abakozi bo hasi. Ubu ntegetse ko Umuyobozi Mukuru wa TPA ahagarikwa hakabanza gukorwa iperereza ku mutungo.”

Mu Ukuboza 2020, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yahagaritse abayobozi babiri ba TPA barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Nuru Mhando n’uwari ushinzwe Ikoreshwa ry’Umutungo, Witness Mahela ngo hakorwe iperereza ku birego byo kunyereza umutungo wa Leta.

Perezida Samia Suluhu yafashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe gito atangaje ko azatera ikirenge mu cya John Pombe Magufuli na we waranzwe n’ibikorwa byo guhangana na ruswa ndetse n’abanyereza umutungo w’igihugu.

Perezida Samia Suluhu yahagaritse ku mirimo Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ibyambu muri Tanzania, Deusdedit Kakoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .