00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakoze impinduka muri Guverinoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho Abaminisitiri bane bashya n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Muri izi mpinduka zakozwe ku wa 12 Kanama 2021, Dr Stergomena Tax yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura Elias Kwandikwa witabye Imana ku wa 2 Kanama 2021.

Undi washyizwe mu mwanya ni January Makamba wagizwe Minisitiri w’Ingufu asimbuye Dr Medard Kalemani.

Perezida Samia Suluhu yagize kandi Prof Makame Mbarawa Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, ni mu gihe Dr Ashatu Kijaji yagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru asimbuye Dr Faustine Ndugulile.

Uretse Abaminisitiri, Perezida Samia Suluhu yanemeje Dr Eliezer Feleshi nk’Intumwa Nkuru ya Leta.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka muri Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .