00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yagaragaye yambaye agapfukamunwa mu gihugu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagaragaye yambaye agapfukamunwa mu nama yamuhuje n’abakuze muri Tanzania, biba ubwa mbere agaragaye yambaye agapfukamunwa ari mu ihuriro ry’abantu benshi imbere mu gihugu ndetse nabo bari bambaye agapfukamunwa bose.

The Citizen yatangaje ko mu ijambo Perezida Samia yavuze, yabanje gusaba imbabazi abitabiriye iyo nama ku bwo kubabona bambaye udupfukamunwa.

Ati “Tubiseguyeho. Ubuzima twari dusanzwe tubamo bwahindutse, twaje hano uyu munsi twambaye udupfukamunwa, kubera ko abantu bakuze ari bo bafite ingaruka nyinshi zo kwandura iyi ndwara, rero tugomba kubarinda.”

Yongeyeho ko impamvu nyamukuru yatumye bambara udupfukamunwa ari ukubera ko bamaze iminsi bazenguruka mu bihugu bifite iyo ndwara, bahura n’abantu batazi niba bayirwaye cyangwa batayirwaye. Bivuze ko bashobora kuyizanira abo bakuze kandi ari bo bafite ingaruka nyinshi zo kuyandura.

Iyi nama yabereye mu nyubako ya Mlimani City Hall yari yitabiriwe n’abasheshe akanguhe 900 baturutse mu turere twose tw’umujyi wa Dar es Salaam aritwo Ilala, Temeke, Ubungo, Kinondoni, na Kigamboni.

Perezida Samia Suluhu mu minsi yashize yatangaje ko yashyizeho komite ishinzwe gutanga inama ku kuntu iki gihugu cyarwana n’iki cyorezo ariko kifashishije ubushakashatsi bw’abahanga.

Hashingiwe k’ukuntu Covid-19 iri kwibasira bikomeye igihugu cy’u Buhinde, abaganga bo muri Tanzania basabye guverinoma gukaza ingamba zo kuyirinda bashishikariza abaturage kwambara udupfukamunwa, guhana intera, ndetse bagashyiraho uburyo bwo gupima abantu iki cyorezo, kandi bagategura ibitaro bishobora kwitabazwa birimo ibyuma bitanga umwuka wa oxygen bihagije.

Abaganga bagiriye inama guverinoma ya Tanzania ko ikwiriye kwigira ku bibera mu Buhinde kuko bukomerewe cyane n’iyi ndwara kandi ikomeje guhitana imbaga.
Umunsi w’ejo gusa mu Buhinde handuye abasaga ibihumbi 401, hapfa abantu 4.187.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, riri mu bushakashatsi buzerekana niba ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye mu Buhinde bufite ubukana bukomeye nk’ubw’iyabonetse mu Bwongereza, muri Brazil, no muri Afurika y’Epfo.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abashesha akanguhe bose bambaye agapfukamunwa, ibintu bidasanzwe muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .