Tanzania: Perezida Magufuli yanenzwe ku bwo gusaba impunzi z’Abarundi gutahuka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Nyakanga 2017 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yanenzwe bikomeye n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ku bw’amagambo aherutse gutangaza asaba impunzi z’Abarundi zahungiye muri iki gihugu gutahuka kuko mu Burundi ari amahoro.

Magufuli yategetse Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu, Mwigulu Nchemba, guhagarika kwandika no guha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi kuko iwabo hari amahoro n’umutekano. Ni nyuma y’uko ku wa 20 Nyakanga yahuriye na Perezida Nkurunziza i Ngara bakaganira.

Yagize ati “Ndagira inama impunzi z’Abarundi gutahuka mu gihugu cyabo ku bushake. Ndasaba abarundi kuguma mu gihugu cyabo, ndabizeza ko ibintu bimeze neza.”

Aya magambo ya Magufuli yanenzwe n’Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo kigisha amasomo ajyanye n’amakimbirane n’amahoro muri Afurika kiri i Washington, wavuze ko yirengagije raporo zitandukanye zivuga ko mu Burundi umutekano utifashe neza, nkuko The Guardian yabyanditse.

Yagize ati “Turebeye ku bibera mu gihugu imbere, raporo zitandukanye yaba iy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye zivuga ku Burundi, zerekana ko ibintu bimeze nabi ndetse ko n’impunzi zikomeje kwiyongera.”

Umuyobozi ushinzwe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Human Right Watch, Maria Burnett, na we yavuze ko amagambo ya Magufuli ari ukwereka impunzi z’Abarundi ko ntayandi mahitamo zifite uretse gutahuka.

Yagize ati “ Impunzi zigomba gukomeza kugira amahitamo ku bijyanye no gutahuka no kugira amakuru yose ku bibera mu Burundi.”

Tanzania yakiriye impunzi z’Abarundi 241 687 harimo n’abashaka ubuhungiro, ni nyuma y’uko mu gihugu cyabo havutse imvururu za politiki zaturutse kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itaravuzweho rumwe.

Bamwe barishwe, barafungwa, baburirwa irengero abandi barahunga. Mu ruzinduko Nkurunziza aherutse kugirira muri Tanzania, yabwiye impunzi ko igihugu kirimo umutekano azisaba gutahuka zigafatanya n’abandi kucyubaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza