Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 02 Mata 2021, Polisi y’Igihugu yatangaje ko abizihiza umunsi wa Pasika bazitabira amateraniro mu nsengero mu mutuzo birinda ibirori.
Ahanini impamvu zo guhagarara kw’ibirori bya Pasika ni uko igihugu kiri mu minsi 21 yo kunamira uwahoze ari Perezida wacyo Dr John Pombe Magufuli witabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021.
N’ubwo Magufuli yashyinguwe ku wa 26 Werurwe 2021, Perezida mushya Samia Suluhu Hassan yategetse ko mu gihugu hose habaho iminsi 21 yo kumwunamira nyuma y’urupfu rwe.
Birumvikana ko igihe cy’icyunamo cyatangiye ku wa 18 Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rwa Magufuli kizarangira ku wa 7 Mata kandi ko Pasika izaba ku wa 4 Mata 2021.
Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania, David Misime, yavuze ko Polisi izafasha abakirisitu kwitabira ibikorwa by’amasengesho mu mahoro kandi ko nta muntu ukwiye guhungabanya ituze rya rubanda cyane ko imirimo y’abaturage izaba irimbanyije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!