Umunyamabanga w’Inama y’Abepisikopi muri Tanzania, TEC Charles Kitima yavuze ko Kiliziya Gatolika yapfushije aba bantu mu mezi abiri.
Ibi Charles Kitima yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyagarutse cyane ku cyorezo cya COVID-19. Yavuze ko izi mpfu zose zagaragaye kuva hagati mu kwezi k’Ukuboza 2020 na Gashyantare 2021.
Charles Kitima yasabye abantu gukomeza kwirinda. Ati “Mukomeze kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo binyuze mu kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Abapadiri n’ababikira bari gupfa ariko mu mezi abiri uyu mubare natwe waradutunguye by’umwihariko dushingiye ku kuba Guverinoma yarashyize imbaraga mu nzego z’ubuzima.”
Kugeza ubu Kiliziya Gatolika muri Tanzania yamaze gutanga amabwiriza ku bapadiri n’abasenyeri bo muri diyosezi zitandukanye ajyanye n’uko bakwiye kwirinda COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!