00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Rurageretse hagati ya leta n’amadini bapfa imisoro

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe muri Tanzania ibikorwa by’abanyamadini nk’amashuri, amavuriro n’ibindi ndetse n’iby’imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza ntiyishyura imisoro kubera ko iba igamije inyungu rusange z’abaturage. Gusa byagiye bigaragara ko abanyamadini bitwaza iri tegeko bagakora ibikorwa bibabyarira inyungu kandi ntibishyure imisoro ya Leta.

Ibi byatumye habaho irengayobora, amasosiyete amwe n’amwe ashingiye ku idini akajya yishyura imisoro kuko byagaragaye ko abantu bashinga amasosiyete cyangwa ibigo runaka bakabyitirira idini kugira ngo bahunge imisoro.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abakirisitu muri Tanzania: CCT, Alinikisa Cheyo, yavuze ko imisoro basigaye bishyura ibangamira serivisi batanga mu buvuzi no mu burezi kuko amafaranga bishyurwa aba atagamije inyungu ahubwo afasha abaturage batishoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Tanzania: TEC, Charles Kitima, yabwiye The Citizen ko impamvu ibigo by’amashuri byabo byishyuza amafaranga y’ishuri menshi kurusha amashuri ya leta ari uko bikoresha abarimu b’inzobere baba bakeneye guhembwa menshi.

Yongeyeho ati “Amafaranga make y’inyungu dukuramo, akoreshwa mu kubaka za laboratoire, amacumbi n’ibindi nk’ibyo. Ntawuyatwara iwabo, ariko usanga TRA idusaba imisoro.”

Perezida Suluhu ubwo yari mu nama n’aba banyamadini muri Kamena yavuze ko iki kibazo gikunze kuvugwa ariko agaragaza ko abanyamadini atari shyashya kuko baterekana neza niba ibikorwa bakora bigamije inyungu cyangwa bitagamije inyungu kugira ngo byorohere Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyo muri Tanzania TRA.

Charles Kitima avuga ku cyifuzo cya Perezida Suluhu yagize ati “Turemeranya na Perezida ko tugomba kuba inyangamugayo tukerekana ibikorwa bivamo inyungu nibitavamo inyungu, ariko TRA nayo igomba kumva ko n’amafaranga make asigara akoreshwa mu bikorwa by’iterambere ko kuvuza abanyeshuri, kububakira aho bigira heza ndetse no gufasha imyigire y’ababa bapfushije ababyeyi cyangwa ababarera.”

Mufti wa Tanzania, Sheikh Abubakar Zubeir, yemeranya na Perezida Suluhu ko hari abanyamadini bataba inyangamugayo bagatumiza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko bigiye gukoreshwa mu nyungu rusange ariko nyuma bikagurishwa.

Ati “Perezida yavuze ukuri koko. Ibigo bimwe bigomba guhinduka bigashyira mu bikorwa ibyo bisabwa hagendewe ku mategeko y’igihugu. Kuko hari ubwo usanga hari ibitumiza nka toni 200 cyangwa 300 bya sima bivuga ko bigiye kuzikoresha mu mishinga nyuma bakabigurisha.”

Avuga ko hari n’abatumiza imodoka mu izina ry’impfubyi nyuma ya modoka ugasanga ni iy’umuntu ku giti cye. Asaba abanyamadini kuba inyangamugayo ariko na Guverinoma ikabafasha gukuraho imisoro ku bakora ibikorwa by’ubugiraneza kugira ngo batazacika intege.

Umuyobozi w’Idini ry’Abangilikani muri Tanzania, Dr Maimbo Mndolwa, we yavuze ko imiryango cyangwa ibigo bishamikiye ku madini, imishinga ibyara inyungu cyangwa ibigo bitegamiye kuri leta bigo bikwiriye gushyirwa hamwe bigaca mu kigo kimwe mu gihe bigiye kwiyandikisha bisaba uburenganzira bwo gukora.

Abanyamadini barasaba ko bakurirwaho imisoro ku bikorwa bitandukanye bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .