00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Hoteli enye zibasiwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru hoteli enye ziri mu zakundwaga na bamukerarugendo basura ikirwa cya Zanzibar muri Tanzania zibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Izi hoteli zahiye ni Villa de Coco, Spice Island, Fun Beach na Cobe. Amakuru dukesha The Citizen avuga ko iyi nkongi yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu yaturutse ku kibazo cy’amashanyarazi cyahereye mu gikoni cya Villa de coco.

Umuvugizi wa Polisi muri Zanzibar, Suleiman Hassan yavuze ko eshatu muri izi hoteli zahiye zikaba umuyonga uretse Spice Island yahishije ibyumba bitandatu gusa.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu avuga ko nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka.

Izi hoteli enye zibasiwe n’inkongi y’umuriro
Villa de Coco Resort ni imwe muri hoteli zakundwaga na bamukerarugendo
Spice Island Hotel& Resort nayo yibasiwe n'inkongi y'umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .