Kwamamaza

Tanzania: Hatahuwe abakozi ba baringa barenga ibihumbi 16

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 09:52' na Cyprien Niyomwungeri


Guverinoma ya Tanzania iratangaza ko yatahuye ndetse igakura kuri lisiti y’abakozi ba Leta, abagera 16 127 bahembwaga badakora.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imicungire y’abakozi ba Leta n’imiyoborere myiza muri Perezidansi ya Tanzania, Angela Kairuki, yemeje ko kugera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize batahuye abakozi ba baringa ndetse bakagaruza miliyari 16.15 z’amashilingi bagombaga guhembwa muri uku kwezi.

Yagize ati “ Kugeza kuwa 17 Kanama, abakozi ba baringa bagera ku 16 127 bamaze gukurwa kuri lisiti. Ibi bizafasha Guverinoma kuzigama miliyari 16.15 yagombaga kubishyura nk’imishahara ya Kanama 2016.”

Yongeyeho ko hari abandi bakozi 233 bikekwa ko ari aba baringa, barimo gukorwaho igenzura.

Kairuki yavuze ko Guverinoma yafashe ingamba zikarishye zirimo kwirukana abayobozi bakuru batatu bagize uruhare mu gutuma Leta ihemba abakozi badakora, n’abandi bagera kuri 606 barimo kubazwa na Polisi y’igihugu n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa.

Daily News itangaza ko ibigo bya Leta bikomeje gushishikarizwa kujyana raporo z’abakozi bazo kwa Kairuki kugirango zigenzurwe, kuko aribyo byatumye hatahurwa abakozi ba baringa bangana kuriya.

Ikindi ngo giteganyijwe gukorwa ni ugusura mu buryo butunguranye inzego 70 za Leta zirimo Minisiteri, inzego z’ibanze, Ubunyamabanga bw’intara n’izindi kugirango bihere ijisho niba koko abakozi byavuzwe ko bakorera izo nzego bakora.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imicungire y’abakozi ba Leta n’imiyoborere myiza muri Perezidansi ya Tanzania, Angela Kairuki

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved