Kwamamaza

Tanzania: Guverinoma yatangiye gukomorera abafite ubwenegihugu bubiri

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 08:00' na Cyprien Niyomwungeri


Guverinoma ya Tanzania yatangiye kwemerera Abanyatanzaniya baba mu mahanga kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye batabashaga guhabwa bitewe no gutunga ubwenegihugu bubiri.

Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Mindi Kasiga, yahishuye ko iki cyemezo cya Guverinoma gifashwe nyuma y’ibibazo byinshi byaterwaga no kuba hari abafite ubwenegihugu bubiri batahabwaga uburenganzira nk’abandi.

Daily News ivuga ko amwe mu mahirwe yakomorewe Abanyatanzaniya bahinduye ubwenegihugu bwabo harimo nko koroherezwa gukorera muri Tanzania mu gihe byari ingume.

Kasiga avuga ko Guverinoma yifuza ko Abanyatanzaniya baba mu mahanga cyangwa abahinduye ubwenegihugu bagafata ubundi, bakomeza guhabwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Yagize ati “Abanyatanzaniya baba mu mahanga bashobora gufashwa kugura ubutaka muri Tanzania yaba ubwo gukoresha ku giti cyabo cyangwa kubushoraho imari.”

Ibi Guverinoma ya Tanzania ibitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatatu yatangiye inama y’iminsi ibiri n’abaturage bayo baba mu mahanga bagera kuri 300.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved