Dr Magufuli wabaye Perezida wa Tanzania kuva tariki 5 Ugushyingo 2015, yitabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Samia Suluhu Hassan wari visi Perezida w’iki gihugu kuri ubu akaba ari na we wamusimbuye.
Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Samia Suluhu Hassan, hamwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi.
Dr Magufuli nk’umuntu wari Umukirisitu Gatolika, umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe na misa ebyiri aho iya mbere yabereye mu Kiliziya y’iwabo aho yajyaga mu misa buri gihe uko yabaga ari i Chato, n’iya kabiri yabereye kuri Stade Magufuli.
BBC yatangaje ko abantu ibihumbi bitabiriye iyi ya kabiri, nyuma yayo ni bwo habaye umuhango wo kumushyingura mu irimbi ry’umuryango, mu muhango w’icyubahiro gihabwa umukuru w’igihugu.
Muri uyu muhango, Umugaba w’Ingabo za Tanzania, General Venance Mabeyo, yavuze ko ingabo zizarinda kandi zikubaha Perezida mushya nk’Umugaba Mukuru w’Ikirenga wazo.
Ati “Tukwijeje icyubahiro cyo hejuru, ubupfura n’ubunyangamugayo nk’imico yakomeje kuranga ingabo zacu mu kurinda, gucunga umutekano no kubaka igihugu cyacu.”
Dr Magufuli witabye Imana afite imyaka 61, azibukwa nk’umuyobozi waharaniye guteza imbere abaturage ba Tanzania, warwanyije ruswa, arwanya abayobozi bakoresha nabi umutungo w’igihugu ndetse akaba azwi nk’usigiye Abanya-Tanzania imishinga y’ibikorwa remezo.
Icyakora anengwa n’amahanga kuba yarasuzuguye icyorezo cya Covid-19 ntihafatwe ingamba zo kwirinda, kutihanganira abatavuga rumwe na Leta n’ibindi.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!