Tanzania: Bane batawe muri yombi bashinjwa gukwena Magufuli

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Werurwe 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Tanzania yataye muri yombi abantu bane bashinjwa gukwena isanduku yari itwaye umubiri wa Perezida John Pombe Magufuli.

Abo bantu batawe muri yombi ku wa Gatandatu ku muhanda wa Mwanjelwa mu gace ka Mbeya gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania.

BBC yatangaje ko abo bantu bafashwe bari kunywa isupu y’ihene bari kwenga inzoga gakondo.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace yavuze ko bibabaje kubona hari abantu bitwara gutyo mu gihe igihugu kiri mu cyunamo.

Yagize ati “Igihugu cyose kiri mu cyunamo kiririra Perezida twakundaga ariko hari raporo twakiriye ko hari abantu bane bafashwe bakwena urwo rupfu. Ibyo bakoze ni ikimenyetso ko bashaka guteza imvururu no guteza imidugararo muri ako gace.”

Yavuze ko bagikusanya ibimenyetso kugira ngo abo bantu bajyanwe mu rukiko.

Perezida Magufuli yapfuye tariki 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima yari amaranye imyaka 10. Kuva ubwo igihugu kiri mu kiriyo. Umubiri we uzashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Werurwe 2021.

Umubiri wa Perezida Magufuli umaze iminsi uzengurutswa mu bice bitandukanye bya Tanzania abaturage bamusezeraho
Biteganyijwe ko Perezida Magufuli azashyingurwa kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .