00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Babiri mu mfungwa zababariwe na Perezida Suluhu bicishijwe inkoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Babiri mu mfungwa 5001 ziherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan bicishijwe inkoni nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ibyibano.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba bantu babiri bakubiswe n’ikivunge cy’abantu bo mu Mujyi wa Kibaha, nyuma yo kubasangana ibikoresho byari byibwe.

Polisi ikorera muri aka gace yavuze ko gasanzwe kagaragaramo ibikorwa byo guhohoterwa abafunguwe ndetse isaba abaturage kwirinda kwihanira.

Ku wa 26 Mata nibwo Perezida Samia Suluhu yatanze imbabazi ku mfungwa 5001 zari zifungiye hirya no hino muri iki gihugu kubera ibyaha bitandukanye zahamijwe, zimwe zemererwa kurekurwa izindi zigabanyirizwa ibihano.

Muri izi mfungwa 5001 zahawe imbabazi na Perezida Samia, abagera kuri 1516 barekuwe mu gihe abandi 3485 bagabanyirijwe igihe bari kuzafungwa.

Babiri mu mfungwa zababariwe na Perezida Suluhu bicishijwe inkoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .