Tanzania: Amerika yaburiye abaturage bayo mbere y’igikorwa cyo guhiga abatinganyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yaburiye abaturage bayo baba muri icyo gihugu, kugenzura imbuga nkoranyambaga zabo, bakarinda amakuru yose ashobora kubagaragaza nk’abaryamana bahuje ibitsina.

Mu cyumweru gishize, Tanzania yatangaje ko igiye gutangira guhiga bukware abatinganyi mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Guverineri wa Dar es Salaam, Paul Makonda yavuze ko hashyizweho itsinda ryihariye riratangira guta muri yombi abatinganyi muri iki Cyumweru.

Itangazo ambasade ya Amerika yasohoye, risaba abaturage bayo ko mu gihe baba batawe muri yombi, gukurikirana bakamenya neza niba ifatwa ryabo ryamenyeshejwe ambasade nkuko DW yabitangaje.

Ubutiganyi ni icyaha muri Tanzania, ubihamijwe n’urukiko ashobora gufungwa imyaka 30 ndetse bishobora no kugera ku gifungo cya burundu.

Makonda yavuze ko ubutinganyi ari imigirire ihabanye n’umuco wa Tanzania, imyemerere ya gikristu ndetse n’iya kisilamu.

Yasabye abaturage bafite amakuru y’ahantu baba bazi abatinganyi kuyatanga.
Icyakora, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko idashyigikiye umugambi wa Makonda wo guhiga abatinganyi.

Yavuze ko ibyo avuga ari ibitekerezo bye bidafite aho bihuriye n’uko Guverinoma ya Tanzania ibyemera.

Kuva yajya ku butegetsi mu 2015, Perezida John Pombe Magufuli yagaragaje kutihanganira abatinganyi.Mu 2016, umuryango wafashaga abatinganyi kubona amavuta bifashisha mu gihe baryamanye wabujijwe kongera kuyatanga.

Umwaka ushize hari abantu 12 batawe muri yombi muri hotel i Dar Es Salaam bashinjwa gukora inama igamije gushyigikira ubutinganyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza